2 Umwami abaza Siba ati “ibi bintu uzanye ni iby’iki?”+ Siba aramusubiza ati “indogobe ni izo abo mu rugo rw’umwami bari bugendeho, iyi migati n’utu tugati dukozwe mu mbuto zo mu mpeshyi ni ibyo abasore+ bari burye, naho divayi ni iyo abananiriwe+ mu butayu+ bari bunywe.”