16 Abisirayeli bose babonye ko umwami atabumviye, baramubwira bati “ni uwuhe mugabane dufite kwa Dawidi?+ Ndetse nta n’umurage dufite kwa mwene Yesayi.+ Isirayeli we, genda usenge imana zawe!+ Dawidi we, uramenye iby’inzu yawe!”+ Nuko Abisirayeli bose bisubirira mu mahema yabo.