ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 19:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “‘Ntimukibe+ kandi ntimukabeshye,+ kandi ntihakagire uriganya mugenzi we.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 18:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “‘Ariko umuhanuzi uzatinyuka kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamutegetse kuvuga,+ cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana,+ uwo muhanuzi azicwe.+

  • Yeremiya 29:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 “tuma ku bajyanywe mu bunyage bose+ uti ‘Yehova yavuze ibya Shemaya w’i Nehelamu ati “kubera ko Shemaya yabahanuriye kandi atari jye wamutumye, akagerageza kuboshya ngo mwiringire ibinyoma,+

  • Ezekiyeli 13:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi berekwa ibinyoma n’indagu zibeshya.+ Ntibazakomeza kuba mu nkoramutima+ zanjye, kandi ntibazandikwa mu gitabo cy’ab’inzu ya Isirayeli+ cyangwa ngo baze ku butaka bwayo,+ namwe muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga,+

  • Matayo 7:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma+ baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama,+ ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi.+

  • 2 Petero 2:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana rwihishwa udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana shebuja wabaguze,+ bikururire kurimbuka kwihuse.

  • 1 Yohana 4:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Bakundwa, ntimukizere ubutumwa bwose busa naho buvuye ku Mana,+ ahubwo mugerageze ubutumwa bwose kugira ngo murebe niba mu by’ukuri buturuka ku Mana,+ kuko abahanuzi benshi b’ibinyoma badutse mu isi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze