ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 13:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Umuvandimwe wawe, ari we mwene nyoko, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugore wawe ukunda cyane, cyangwa incuti yawe magara,+ nagerageza kukoshya mu ibanga ati ‘ngwino dukorere izindi mana,’+ imana utigeze kumenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza,

  • 2 Ibyo ku Ngoma 15:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Umwami Asa+ yageze n’ubwo akura nyirakuru Maka+ ku bugabekazi,+ kuko yari yarakoze igishushanyo giteye ishozi cyakoreshwaga mu gusenga inkingi yera y’igiti.+ Asa yatemye icyo gishushanyo+ arakijanjagura, agitwikira+ ku kagezi ko mu kibaya cya Kidironi.+

  • Zekariya 13:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nihagira umuntu wongera guhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘nturi bubeho kuko wahanuye ibinyoma mu izina rya Yehova.’ Se na nyina bamwibyariye bazamusogota bitewe n’uko yahanuye.+

  • Matayo 10:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.+

  • Luka 12:53
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 53 Bazaba batavuga rumwe, umugabo ahagurukire umuhungu we, n’umuhungu ahagurukire se, umugore ahagurukire umukobwa we, n’umukobwa ahagurukire nyina, umugore ahagurukire umukazana we, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze