Abalewi 9:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 maze umuriro uturuka imbere ya Yehova+ utwika igitambo gikongorwa n’umuriro n’urugimbu rwari ku gicaniro. Abantu bose babibonye batera hejuru,+ bikubita hasi bubamye. Abacamanza 6:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Umumarayika wa Yehova arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite kuri izo nyama n’imigati idasembuwe, nuko umuriro uzamuka muri icyo gitare ukongora izo nyama n’iyo migati idasembuwe.+ Uwo mumarayika wa Yehova ahita abura. 1 Ibyo ku Ngoma 21:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, kandi yambaza Yehova.+ Na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro. 2 Ibyo ku Ngoma 7:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika ibitambo bikongorwa n’umuriro+ hamwe n’ibindi bitambo, kandi ikuzo rya Yehova+ ryuzura muri iyo nzu.
24 maze umuriro uturuka imbere ya Yehova+ utwika igitambo gikongorwa n’umuriro n’urugimbu rwari ku gicaniro. Abantu bose babibonye batera hejuru,+ bikubita hasi bubamye.
21 Umumarayika wa Yehova arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite kuri izo nyama n’imigati idasembuwe, nuko umuriro uzamuka muri icyo gitare ukongora izo nyama n’iyo migati idasembuwe.+ Uwo mumarayika wa Yehova ahita abura.
26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, kandi yambaza Yehova.+ Na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro.
7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika ibitambo bikongorwa n’umuriro+ hamwe n’ibindi bitambo, kandi ikuzo rya Yehova+ ryuzura muri iyo nzu.