8 Mu karere ko mu burasirazuba bwa Yorodani, hafi y’i Yeriko, umuryango wa Rubeni+ watanze Beseri+ iri mu mirambi yo mu butayu, umuryango wa Gadi utanga Ramoti+ y’i Gileyadi, umuryango wa Manase utanga Golani+ y’i Bashani.
13 Mwene Geberi yari ashinzwe i Ramoti-Gileyadi+ (harimo n’imidugudu ya Yayiri+ mwene Manase iri i Gileyadi,+ n’akarere ka Arugobu+ kari i Bashani,+ ni ukuvuga imigi mirongo itandatu migari igoswe n’inkuta, ifite n’ibihindizo bicuzwe mu miringa).