2 Muri icyo gihe Ahaziya akandagira ku tubaho dusobekeranye twari ku mwenge wo mu gisenge cy’icyumba cyo hejuru+ cy’inzu ye y’i Samariya arahanuka,+ bimuviramo kurwara. Yohereza intumwa arazibwira ati “mugende mumbarize+ Bayali-Zebubi,+ imana yo muri Ekuroni,+ niba nzakira ubu burwayi.”+