ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 88:Amagambo abanza-18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Indirimbo ya bene Kora. Ku mutware w’abaririmbyi, mu ijwi rya Mahalati ry’inyikirizo. Masikili ya Hemani+ w’Umuzera.

      88 Yehova Mana y’agakiza kanjye,+

      Ku manywa naragutakiye,+

      Na nijoro ntakira imbere yawe.+

       2 Isengesho ryanjye rizagera imbere yawe;+

      Tega ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.+

       3 Ubugingo bwanjye bwahuye n’amakuba menshi,+

      Kandi ubuzima bwanjye bwegereye imva.+

       4 Nabaranywe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo;+

      Nabaye nk’umugabo w’umunyambaraga utagifite agatege,+

       5 Waboneye umudendezo mu bapfuye,+

      Kimwe n’abishwe barambaraye mu mva,+

      Abo utacyibuka,

      Kandi batandukanyijwe n’ukuboko kwawe gutabara.+

       6 Wanshyize mu rwobo rwo hasi cyane,

      Unshyira ahantu h’umwijima, mu mworera w’ikuzimu.+

       7 Wansutseho umujinya wawe,+

      Umbabarisha imivumba yawe yose ikomeye.+ Sela.

       8 Abo twari tuziranye wabashyize kure yanjye,+

      Wangize nk’ikintu banga urunuka.+

      Ndazitiwe simbasha kugenda.+

       9 Ijisho ryanjye ryananijwe n’umubabaro wanjye.+

      Yehova, naragutakiye umunsi urira,+

      Nagutegeye ibiganza.+

      10 Mbese abapfuye uzabakorera ibitangaza?+

      Mbese abapfuye batagira icyo bimarira bazahaguruka?+

      Mbese bazagusingiza?+ Sela.

      11 Mbese ineza yawe yuje urukundo izamamarizwa mu irimbi,

      Cyangwa ubudahemuka bwawe bwamamarizwe ahantu ho kurimbukira?+

      12 Mbese igitangaza cyawe kizamenyekanira mu mwijima,+

      Cyangwa gukiranuka kwawe kumenyekanire mu gihugu cy’abibagiranye?+

      13 Nyamara Yehova, ni wowe natabaje;+

      Mu gitondo isengesho ryanjye rikomeza kugusanganira.+

      14 Yehova, ni iki gituma utererana ubugingo bwanjye?+

      Ni iki gituma ukomeza kumpisha mu maso hawe?+

      15 Kuva nkiri muto nari imbabare yenda gupfa;+

      Nihanganiye cyane ibintu biteye ubwoba wanteje.+

      16 Ibishashi by’uburakari bwawe bukongora byanyuze hejuru;+

      Ibitera ubwoba biguturukaho byarancecekesheje.+

      17 Byankikije nk’amazi umunsi urira;+

      Byose byangoteye icyarimwe.

      18 Washyize kure yanjye incuti yanjye na mugenzi wanjye;+

      Nsigaranye n’umwijima gusa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze