11 Salomo yakuye umukobwa wa Farawo+ mu Murwa wa Dawidi+ amujyana mu nzu yari yaramwubakiye,+ kuko Salomo yavugaga ati “nubwo ari umugore wanjye ntakwiriye kuba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli, kuko ahantu isanduku ya Yehova yigeze kugera ari ahera.”+