3Nuko Salomo aba umukwe+ wa Farawo umwami wa Egiputa, arongora umukobwa we+ amujyana mu Murwa wa Dawidi,+ kugeza igihe yarangirije kubaka inzu ye+ n’inzu ya Yehova+ n’urukuta rugose Yerusalemu.+
8 Inzu ye yo kubamo yari mu rundi rugo,+ ntiyari yubatse hamwe n’Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami, ariko yari yubatse nka ryo. Salomo yubaka n’indi nzu imeze nk’iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo+ yari yarashatse.
11 Salomo yakuye umukobwa wa Farawo+ mu Murwa wa Dawidi+ amujyana mu nzu yari yaramwubakiye,+ kuko Salomo yavugaga ati “nubwo ari umugore wanjye ntakwiriye kuba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli, kuko ahantu isanduku ya Yehova yigeze kugera ari ahera.”+