13 Yehowashi umwami wa Isirayeli afata mpiri Amasiya mwene Yehowashi mwene Ahaziya, umwami w’u Buyuda, amufatira i Beti-Shemeshi. Hanyuma amuzana i Yerusalemu, aca icyuho mu rukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu+ kugeza ku Irembo ry’Imfuruka,+ ahantu hareshya n’imikono magana ane.