2 Yubaka Inzu y’Ishyamba rya Libani.+ Yari ifite uburebure bw’imikono ijana, ubugari bw’imikono mirongo itanu n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. Yari yubatswe ku nkingi zibajwe mu biti by’amasederi ziri ku mpushya enye. Hejuru y’izo nkingi hariho imitambiko+ ibajwe mu biti by’amasederi.