16 Abisirayeli bose bumvise ko umwami atabumviye, baramubwira bati “ni uwuhe mugabane dufite kwa Dawidi?+ Ndetse nta n’umurage dufite kwa mwene Yesayi. Isirayeli we, genda usenge imana zawe.+ Dawidi we, uramenye iby’inzu yawe!”+ Nuko Abisirayeli bisubirira mu mahema yabo.