ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 20:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+

  • Kuva 23:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Ntukikubite imbere y’imana zabo cyangwa ngo uzikorere, kandi ntugakore ikintu cyose gisa n’ibishushanyo by’imana zabo,+ ahubwo ntuzabure kubirimbura no kumenagura inkingi zabo zera.+

  • Kuva 34:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ntukunamire indi mana,+ kuko Yehova ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,*+

  • Gutegeka kwa Kabiri 4:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “Numara igihe kirekire utuye muri icyo gihugu, ukabyara abana ukagira n’abuzukuru, hanyuma ugakora ibikurimbuza+ ukiremera igishushanyo kibajwe,+ ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, bityo ugakora ibibi mu maso ya Yehova Imana yawe+ ukayirakaza,

  • Gutegeka kwa Kabiri 5:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze