22 Uko ni ko Yehova yakijije Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu akabakura mu maboko ya Senakeribu umwami wa Ashuri+ no mu maboko y’abandi banzi babo bose, maze abaha amahoro impande zose.+
20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli+ n’abarokotse bo mu nzu ya Yakobo ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga,+ ahubwo bazishingikiriza rwose kuri Yehova, Uwera wa Isirayeli,+ mu budahemuka.+