Ezira 1:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+ Nehemiya 1:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nimungarukira+ mugakomeza amategeko+ yanjye kandi mukayakurikiza,+ nubwo muzaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakoranya+ maze mbavaneyo mbazane+ ahantu natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye rihabe.’+ Yesaya 17:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Icyo gihe umuntu wakuwe mu mukungugu azarangamira Umuremyi we, ahange amaso Uwera wa Isirayeli.+ Yesaya 54:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Abana bawe bose+ bazaba abigishijwe na Yehova,+ kandi bazagira amahoro menshi.+
3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+
9 Nimungarukira+ mugakomeza amategeko+ yanjye kandi mukayakurikiza,+ nubwo muzaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakoranya+ maze mbavaneyo mbazane+ ahantu natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye rihabe.’+