Gutegeka kwa Kabiri 3:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe+ n’ukuboko kwawe gukomeye.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe cyangwa ngo ikore ibitangaza nk’ibyawe.+ 2 Samweli 22:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+ Zab. 86:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje;+Ni wowe Mana wenyine.+ Yeremiya 10:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+ 1 Abakorinto 8:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+
24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe+ n’ukuboko kwawe gukomeye.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe cyangwa ngo ikore ibitangaza nk’ibyawe.+
10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+
4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+