ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 15:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+

      Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+

      Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+

  • 2 Samweli 7:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ukomeye rwose,+ kuko nta wundi uhwanye nawe,+ kandi mu mana zose twumvise, nta yindi Mana ibaho itari wowe.+

  • 1 Abami 8:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 aravuga ati “Yehova Mana ya Isirayeli,+ nta Mana ihwanye nawe+ hejuru mu ijuru no hasi ku isi, wowe usohoza isezerano kandi ukagaragariza ineza yuje urukundo+ abagaragu+ bawe bagendera imbere yawe n’umutima wabo wose,+

  • Zab. 71:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Mana, gukiranuka kwawe kuri hejuru;+

      Naho ku birebana n’ibintu bikomeye wakoze,+

      Mana, ni nde uhwanye nawe?+

  • Zab. 86:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Yehova, mu mana zose nta n’imwe ihwanye nawe,+

      Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.+

  • Yeremiya 10:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yehova, nta wuhwanye nawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.+ Urakomeye, n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.+

  • Yeremiya 49:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 “Dore umuntu azaza nk’intare+ ivumbutse mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani, aze agana mu rwuri ruhoraho,+ ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo.+ Uwatoranyijwe ni we nzarugabira. Ni nde uhwanye nanjye,+ kandi se ni nde wahiga nanjye?+ None se ni uwuhe mushumba wampagarara imbere?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze