44 “Dore umuntu azaza nk’intare ivumbutse mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani, aze agana mu rwuri ruhoraho,+ ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo.+ Uwatoranyijwe ni we nzarugabira.+ Ni nde uhwanye nanjye,+ kandi se ni nde wahiga nanjye?+ None se ni uwuhe mushumba wampagarara imbere?+