Yesaya 9:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+ Yesaya 59:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Hanyuma yambara gukiranuka nk’ikoti ry’icyuma,+ yambara n’agakiza ku mutwe nk’ingofero.+ Nanone yambaye guhora kumubera nk’umwenda,+ yambara ishyaka nk’ikanzu.+ Ezekiyeli 5:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Uburakari bwanjye buzashira+ kandi nzacururutsa umujinya nari mbafitiye,+ nimare agahinda.+ Igihe nzabasohorezaho umujinya mbafitiye, bazamenya ko jyewe Yehova, ari jye wavuze nkomeje ko bagomba kunyiyegurira nta kindi bambangikanyije na cyo.+ Zekariya 1:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Umumarayika twavuganaga arambwira ati “rangurura ijwi uvuge uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “nafuhiye Yerusalemu na Siyoni ifuhe ryinshi cyane.+
7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+
17 Hanyuma yambara gukiranuka nk’ikoti ry’icyuma,+ yambara n’agakiza ku mutwe nk’ingofero.+ Nanone yambaye guhora kumubera nk’umwenda,+ yambara ishyaka nk’ikanzu.+
13 Uburakari bwanjye buzashira+ kandi nzacururutsa umujinya nari mbafitiye,+ nimare agahinda.+ Igihe nzabasohorezaho umujinya mbafitiye, bazamenya ko jyewe Yehova, ari jye wavuze nkomeje ko bagomba kunyiyegurira nta kindi bambangikanyije na cyo.+
14 Umumarayika twavuganaga arambwira ati “rangurura ijwi uvuge uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “nafuhiye Yerusalemu na Siyoni ifuhe ryinshi cyane.+