ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 20:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+

  • Kuva 34:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ntukunamire indi mana,+ kuko Yehova ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,*+

  • Gutegeka kwa Kabiri 4:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Kuko Yehova Imana yawe ari umuriro ukongora,+ Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 6:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 (kuko Yehova Imana yawe uri hagati muri mwe ari Imana isaba ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,)+ kugira ngo utikongereza uburakari bwa Yehova Imana yawe,+ akakurimbura akagukura ku isi.+

  • Yosuwa 24:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Yosuwa abwira rubanda ati “ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Ntizabababarira kwigomeka kwanyu n’ibyaha byanyu.+

  • Yesaya 59:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Hanyuma yambara gukiranuka nk’ikoti ry’icyuma,+ yambara n’agakiza ku mutwe nk’ingofero.+ Nanone yambaye guhora kumubera nk’umwenda,+ yambara ishyaka nk’ikanzu.+

  • Ezekiyeli 39:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ubu ni bwo ngiye kugarura aba Yakobo+ bajyanywe ari imbohe, kandi rwose nzababarira ab’inzu ya Isirayeli bose;+ sinzihanganira ko izina ryanjye ryera rigira ikindi ribangikanywa na cyo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze