2 Nuko Hezekiya yishimira izo ntumwa+ azereka inzu ibikwamo ubutunzi bwe,+ azereka ifeza na zahabu n’amavuta ahumura neza+ n’andi mavuta meza yose, azereka n’intwaro ze zose+ n’ubundi butunzi bwe bwose. Nta kintu na kimwe Hezekiya atazeretse mu byari mu nzu ye byose+ no mu bwami bwe bwose.+