13 Nuko Hezekiya atega amatwi izo ntumwa, azereka inzu ibikwamo ubutunzi+ bwe bwose, azereka ifeza na zahabu+ n’amavuta ahumura neza+ n’andi mavuta meza yose, azereka n’intwaro ze n’ubundi butunzi bwe bwose. Nta kintu na kimwe Hezekiya atazeretse mu byari mu nzu ye byose no mu bwami bwe bwose.+