16 Nanone Manase yamennye amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza,+ yakuzura Yerusalemu kuva ku mpera imwe kugera ku yindi, yiyongera ku cyaha yakoze agatera u Buyuda gucumura bugakora ibibi mu maso ya Yehova.+
13 Nuko akomeza kwinginga Imana ye, Imana na yo yemera kwinginga+ kwe, yumva ibyo asaba imusubiza ku ngoma i Yerusalemu;+ Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri.+