ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yagabye igitero mu gihugu, Yehoyakimu ahinduka umugaragu+ we amukorera imyaka itatu, ariko nyuma yaho aza kumwigomekaho.

  • Yeremiya 27:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “‘“‘Ishyanga n’ubwami bitazakorera Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, n’ishyanga ritazacisha bugufi ijosi ngo ryikorere umugogo w’umwami w’i Babuloni, nzahagurukira iryo shyanga ndyicishe inkota+ n’inzara+ n’icyorezo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kugeza igihe nzabarangiriza nkoresheje ukuboko kwe.’+

  • Yeremiya 32:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘ngiye guhana uyu mugi mu maboko y’Abakaludaya no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi azawigarurira.+

  • Yeremiya 43:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Maze ubabwire uti ‘Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “ngiye kohereza intumwa nzane umugaragu wanjye+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni,+ kandi nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe; na we azabamba ihema rye ry’akataraboneka hejuru yayo.

  • Ezekiyeli 26:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore Tiro ngiye kuyigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, umwami w’abami,+ aze aturutse mu majyaruguru+ afite amafarashi+ n’amagare y’intambara+ n’abarwanira ku mafarashi n’iteraniro ry’abantu,+ azanye n’igitero cy’abantu benshi.

  • Daniyeli 4:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 “Ubutumwa umwami Nebukadinezari ageza ku bantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose batuye ku isi hose:+ mugire amahoro masa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze