ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 24:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nuko barangije imirimo bazanira umwami na Yehoyada amafaranga asigaye. Hanyuma bakora ibikoresho by’inzu ya Yehova, ibikoresho bikoreshwa mu murimo+ n’ibikoreshwa mu gutamba ibitambo; bacura ibikombe+ n’ibikoresho bya zahabu+ n’iby’ifeza. Bakajya batambira ibitambo bikongorwa n’umuriro+ mu nzu ya Yehova mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Afata ibikoresho+ byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini+ n’ibito, ubutunzi+ bwo mu nzu ya Yehova, ubwo mu nzu y’umwami+ no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.

  • Ezira 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ibikoresho byose bicuzwe muri zahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibazari+ yabizamukanye ubwo abari barajyanywe mu bunyage+ bavaga i Babuloni bakajya i Yerusalemu.

  • Daniyeli 5:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Kamaze kumugeramo,+ ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza+ se Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rwahoze i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze