19 Umutware w’abarindaga umwami atwara+ amabesani,+ ibikoresho byo kurahuza amakara n’amabakure,+ ibikoresho byo gukuraho ivu n’ibitereko by’amatara,+ ibikombe n’andi mabakure byari bicuzwe muri zahabu itavangiye,+ n’ibyari bicuzwe mu ifeza y’umwimerere.+