13 Nuko umwami w’i Babuloni akura mu gihugu cy’u Buyuda ubutunzi bwose bwari mu nzu ya Yehova n’ubwari mu nzu y’umwami,+ acagagura ibikoresho byose bya zahabu+ Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabivuze.
18 Afata ibikoresho+ byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini+ n’ibito, ubutunzi+ bwo mu nzu ya Yehova, ubwo mu nzu y’umwami+ no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.
2 Kamaze kumugeramo,+ ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza+ se Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rwahoze i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.+