13 Nuko umwami w’i Babuloni akura mu gihugu cy’u Buyuda ubutunzi bwose bwari mu nzu ya Yehova n’ubwari mu nzu y’umwami,+ acagagura ibikoresho byose bya zahabu+ Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabivuze.