ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Guhora no kwitura ni ibyanjye.+

      Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+

      Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+

      Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+

  • 2 Abami 7:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Umwami yari yishingikirije+ ku kuboko k’umutware w’ingabo ze. Nuko uwo mutware abaza umuntu w’Imana y’ukuri ati “ese niyo Yehova yafungura ingomero zo mu ijuru,+ ibyo uvuze koko bishobora kubaho?”+ Elisa aramusubiza ati “uzabirebesha amaso yawe+ ariko ntuzabiryaho.”+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+

  • Yesaya 5:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Ni yo mpamvu igishyitsi cyabo kizahinduka umunuko,+ n’uburabyo bwabo bugatumuka nk’ivumbi, nk’uko ikirimi cy’umuriro gikongora ibikenyeri,+ n’ubwatsi bwumye bugatokomberera mu kibatsi cy’umuriro, kuko banze itegeko rya Yehova nyir’ingabo,+ bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+

  • Yesaya 28:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 None rero, ntimwigire abakobanyi+ kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukazwa, kuko hariho umugambi wo kurimbura igihugu cyose,+ umugambi wemejwe numvanye Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo.

  • Nahumu 1:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Yehova ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,+ kandi ahora inzigo; Yehova ahora inzigo+ kandi ararakara cyane.+ Yehova ahora inzigo abanzi be+ kandi ababikira inzika.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze