Zab. 82:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Muburanire uworoheje n’imfubyi;+Murenganure imbabare n’umukene.+ Imigani 21:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Umutima w’umwami ni nk’imigende y’amazi mu kuboko kwa Yehova;+ awerekeza aho ashaka hose.+ Imigani 29:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+ ariko uwakira impongano aragisenya.+ Imigani 31:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Bumbura akanwa kawe uce urubanza rutabera kandi urenganure imbabare n’umukene.+