ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ntimukagire aho mubogamira mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye cyane mujye murunzanira ndwumve.’+

  • 2 Samweli 8:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Dawidi akomeza gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose+ imanza zitabera kandi zikiranuka.+

  • Zab. 58:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abantu bazavuga bati+ “rwose umukiranutsi ahabwa ingororano.+

      Ni ukuri hariho Imana ica imanza mu isi.”+

  • Zab. 72:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  2 Aburanire ubwoko bwawe akurikije gukiranuka,+

      Kandi aburanire imbabare zawe akurikije amategeko yawe.+

  • Yesaya 11:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Azacira aboroheje urubanza rukiranuka,+ kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi. Azakubitisha isi inkoni iva mu kanwa ke,+ kandi azicisha ababi umwuka uva mu kanwa ke.+

  • Yeremiya 22:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova aravuga ati “mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, mukize unyagwa mumuvane mu maboko y’umuriganya; kandi ntimukagirire nabi umwimukira n’imfubyi n’umupfakazi.+ Ntimukabagirire urugomo+ kandi aha hantu ntimukahamenere amaraso y’utariho urubanza.+

  • Yohana 7:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Mureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”+

  • Abaheburayo 1:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.”+

  • Ibyahishuwe 19:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza kandi akarwana intambara ahuje no gukiranuka.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze