ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 19:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene+ cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 “Uzishyirireho abacamanza+ n’abatware+ mu migi yose Yehova Imana yawe agiye kuguha nk’uko imiryango yanyu iri, kandi bajye bacira rubanda imanza zikiranuka.

  • Yesaya 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Mwige gukora ibyiza,+ mushake ubutabera,+ mugorore ukandamiza abandi,+ mucire imfubyi urubanza rutabera+ kandi murenganure umupfakazi.”+

  • Yeremiya 21:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Mwa b’inzu ya Dawidi+ mwe, nimwumve ibyo Yehova avuga ati “buri gitondo+ mujye muca imanza zitabera,+ mukize uwanyazwe mumuvane mu maboko y’umuriganya+ kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro,+ bukabatwika muzira imigenzereze yanyu mibi, ntihagire ubasha kubuzimya.”’+

  • Ezekiyeli 22:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Basuzuguriye ba se na ba nyina hagati muri wowe.+ Bariganyirije umwimukira hagati muri wowe,+ bagirira nabi imfubyi n’umupfakazi muri wowe.”’”+

  • Ezekiyeli 22:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Abaturage bo mu gihugu bacuze umugambi wo kuriganya+ bakambura abantu ku ngufu,+ bakagirira nabi imbabare n’umukene,+ kandi bakariganya umwimukira ntibamukorere ibihuje n’ubutabera.’+

  • Mika 2:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Bifuje imirima barayigarurira,+ amazu na yo barayafata. Bariganyije umugabo w’umunyambaraga n’abo mu rugo rwe,+ bariganya umuntu gakondo ye.+

  • Zekariya 7:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri.+ Mujye mugaragarizanya ineza yuje urukundo+ n’imbabazi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze