17 Amaherezo Ahaziya arapfa,+ nk’uko Yehova yari yabivuze+ binyuze kuri Eliya. Kubera ko nta mwana w’umuhungu yari afite, umuvandimwe we Yehoramu+ ni we wimye ingoma mu cyimbo cye. Hari mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yehoramu+ mwene Yehoshafati umwami w’u Buyuda.