29 Umwami Yehoramu+ aragaruka ajya kwivuriza i Yezereli+ ibikomere yari yatewe n’Abasiriya i Rama, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya. Hanyuma Ahaziya+ mwene Yehoramu umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.