Abacamanza 10:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Nuko bakura imana z’abanyamahanga hagati muri bo+ bakorera Yehova,+ na we+ ntiyashobora gukomeza kwihanganira ingorane Abisirayeli barimo.+ 2 Abami 14:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Yehova yari yarasezeranyije ko atazahanagura burundu izina rya Isirayeli munsi y’ijuru.+ Ni yo mpamvu yabatabaye+ akoresheje ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowashi. Nehemiya 9:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane+ bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi+ n’impuhwe.+ Zab. 86:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+ Yesaya 30:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ni yo mpamvu Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza,+ kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi.+ Yehova ni Imana ica imanza zitabera.+ Hahirwa+ abakomeza kumutegereza bose.+ Amaganya 3:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Kuko nubwo yateza umuntu agahinda,+ azamugirira imbabazi nk’uko ineza yuje urukundo ye ari nyinshi.+
16 Nuko bakura imana z’abanyamahanga hagati muri bo+ bakorera Yehova,+ na we+ ntiyashobora gukomeza kwihanganira ingorane Abisirayeli barimo.+
27 Yehova yari yarasezeranyije ko atazahanagura burundu izina rya Isirayeli munsi y’ijuru.+ Ni yo mpamvu yabatabaye+ akoresheje ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowashi.
31 Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane+ bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi+ n’impuhwe.+
15 Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+
18 Ni yo mpamvu Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza,+ kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi.+ Yehova ni Imana ica imanza zitabera.+ Hahirwa+ abakomeza kumutegereza bose.+
32 Kuko nubwo yateza umuntu agahinda,+ azamugirira imbabazi nk’uko ineza yuje urukundo ye ari nyinshi.+