18 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati+ “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi cyo muri Libani+ kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’+ Ariko inyamaswa+ yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa.