9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi+ cyo muri Libani kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa.+