21 Neko amutumaho intumwa aramubwira ati “turapfa iki wa mwami w’u Buyuda we, ko atari wowe nje kurwanya uyu munsi? Nje kurwanya irindi shyanga kandi Imana yambwiye ko ngomba kurikura umutima. Garukira aho ukize amagara yawe kuko Imana iri kumwe nanjye, udatuma ikurimbura.”+