16 Uwo muhanuzi amaze kubimubwira, umwami ahita amubaza ati “ese twakugize umujyanama w’umwami?+ Hunga ukize amagara yawe.+ Kuki barinda bakwica?” Nuko uwo muhanuzi aragenda ariko asiga amubwiye ati “nzi neza ko Imana yiyemeje kukurimbura+ bitewe n’ibyo wakoze,+ no kuba utumviye inama yanjye.”+