Imigani 9:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ukosora umukobanyi aba ashaka kwisuzuguza,+ kandi ucyaha umuntu mubi aba ashaka kwikoraho.+ Imigani 15:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Igihano kiba kibi ku muntu utandukira akava mu nzira iboneye,+ kandi uwanga gucyahwa azapfa.+ Yesaya 30:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 babwira abareba bati ‘ntimukarebe,’ bakabwira n’aberekwa bati ‘ntimukerekwe iyerekwa rituvugaho ibintu by’ukuri,+ ahubwo mujye mutubwira ibitunyuze, mwerekwe ibidushuka.+ 2 Timoteyo 4:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho nzima,+ ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva,+
10 babwira abareba bati ‘ntimukarebe,’ bakabwira n’aberekwa bati ‘ntimukerekwe iyerekwa rituvugaho ibintu by’ukuri,+ ahubwo mujye mutubwira ibitunyuze, mwerekwe ibidushuka.+
3 Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho nzima,+ ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva,+