Gutegeka kwa Kabiri 2:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Nuko tunyura kure y’abavandimwe bacu, bene Esawu+ batuye i Seyiri, ntitwanyura inzira ica muri Araba,+ na Elati na Esiyoni-Geberi.+ “Hanyuma turahindukira tunyura mu nzira igana mu butayu bw’i Mowabu.+ 1 Abami 9:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Umwami Salomo yari yarakoreye amato menshi muri Esiyoni-Geberi+ yari bugufi bwa Eloti,+ ku nkombe y’Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.+ 2 Abami 16:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Nanone Resini umwami wa Siriya yashubije Elati+ Abedomu, hanyuma yirukana Abayahudi muri Elati. Abedomu na bo bajya muri Elati barahatura kugeza n’uyu munsi. 2 Ibyo ku Ngoma 26:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Umwami amaze gutanga agasanga ba sekuruza,+ Uziya yongeye kubaka Eloti+ ayigarurira u Buyuda.
8 Nuko tunyura kure y’abavandimwe bacu, bene Esawu+ batuye i Seyiri, ntitwanyura inzira ica muri Araba,+ na Elati na Esiyoni-Geberi.+ “Hanyuma turahindukira tunyura mu nzira igana mu butayu bw’i Mowabu.+
26 Umwami Salomo yari yarakoreye amato menshi muri Esiyoni-Geberi+ yari bugufi bwa Eloti,+ ku nkombe y’Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.+
6 Nanone Resini umwami wa Siriya yashubije Elati+ Abedomu, hanyuma yirukana Abayahudi muri Elati. Abedomu na bo bajya muri Elati barahatura kugeza n’uyu munsi.