ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 20:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “ubwire Abisirayeli uti ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli n’umwimukira wese utuye muri Isirayeli uzatura Moleki umwana we,+ azicwe. Abatuye mu gihugu bazamutere amabuye bamwice.

  • Gutegeka kwa Kabiri 18:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Muri mwe ntihazaboneke umuntu utwika umuhungu we cyangwa umukobwa we,*+ cyangwa umupfumu+ cyangwa ukora iby’ubumaji+ cyangwa uragura+ cyangwa umurozi,+

  • 2 Abami 23:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Umwami yahumanyije Tofeti+ iri mu gikombe cya bene Hinomu,+ kugira ngo hatagira umuntu wongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we,+ amutambiye Moleki.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 28:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yoshereje ibitambo+ mu gikombe cya mwene Hinomu,+ atwika abahungu be,+ akora ibizira+ nk’ibyakorwaga n’amahanga Yehova yari yarirukanye imbere y’Abisirayeli.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 33:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yatwikiye+ abahungu be* mu gikombe cya mwene Hinomu,+ akora ibikorwa by’ubumaji,+ araraguza,+ ajya mu bapfumu+ kandi ashyiraho abashitsi+ n’abakora umwuga wo guhanura ibizaba.+ Yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova aramurakaza.+

  • Zab. 106:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Kandi batambiraga abadayimoni+

      Abahungu babo n’abakobwa babo.+

  • Yesaya 57:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 babyukiriza irari mu biti by’inganzamarumbo,+ munsi y’igiti gitoshye cyose,+ bakicira abana mu bibaya, munsi y’imikoki yo mu bitare?+

  • Yeremiya 7:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Bubatse utununga tw’i Tofeti+ mu gikombe cya mwene Hinomu,+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi kitigeze kiza mu mutima wanjye.’+

  • Ezekiyeli 16:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “‘Nanone wafataga abahungu bawe n’abakobwa bawe wambyariye,+ ukabatambira ibyo bishushanyo;+ ese ibikorwa byawe by’uburaya ntibihagije?

  • Ezekiyeli 23:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso;+ basambanye n’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Nanone kandi, abana bambyariye babatwikishije umuriro ngo babe ibyokurya by’ibyo bigirwamana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze