6 Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabazinutswe,+ bohereza intumwa zo kugurira Abasiriya b’i Beti-Rehobu+ n’Abasiriya b’i Soba,+ babaha ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza, bagurira umwami w’i Maka+ abaha ingabo igihumbi, n’ab’Ishitobu babaha ingabo ibihumbi cumi na bibiri.