51 Amaherezo imirimo yose Umwami Salomo yakoraga ku nzu ya Yehova irarangira.+ Salomo atangira kuyishyiramo ibintu se Dawidi yari yarejeje;+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+
11 Ibyo na byo Umwami Dawidi abyereza+ Yehova nk’uko yari yaramwereje ifeza na zahabu yanyaze muri aya mahanga yose:+ mu Bedomu, mu Bamowabu,+ mu Bamoni,+ mu Bafilisitiya+ no mu Bamaleki.+