-
Zab. 42:Amagambo abanza-11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili ya bene Kora.+
42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane imigezi y’amazi,
Ni ko ubugingo bwanjye na bwo bukwifuza cyane Mana!+
2 Koko rero, ubugingo bwanjye bufitiye Imana inyota,+ bufitiye Imana nzima+ inyota.
Nzaza ryari ngo mboneke imbere y’Imana?+
3 Amarira yanjye ni yo yabaye ibyokurya byanjye ku manywa na nijoro.+
Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+
4 Ibi nzajya mbyibuka maze ubugingo bwanjye bushegeshwe n’ibyiyumvo biniganiramo.+
Najyaga njyana n’imbaga y’abantu,
Nkagenda buhoro buhoro mbarangaje imbere, tukajya mu nzu y’Imana+
Turangurura ijwi ry’ibyishimo no gushimira Imana,+
Ijwi ry’imbaga y’abantu bari mu birori.+
5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+
Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+
Tegereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo impa agakiza gakomeye.+
6 Mana yanjye, ubugingo bwanjye burihebye.+
Ni yo mpamvu nkwibuka,+
Ndi mu gihugu cya Yorodani no mu mpinga za Herumoni,+
Nkakwibuka ndi kuri wa musozi muto.+
7 Imuhengeri hahamagara imuhengeri handi
Iyo humvise amazi yawe adudubiza.
Imivumba yawe n’imiraba yawe yose+
Yarandengeye.+
8 Ku manywa Yehova azategeka ineza ye yuje urukundo inzeho,+
Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye;+
Nzasenga Imana y’ubuzima bwanjye.+
9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye+ nti
“Kuki wanyibagiwe?+
Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+
-