ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 26:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Icyakora abahungu ba Kora bo ntibapfuye.+

  • Zab. 42:Amagambo abanza-11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili ya bene Kora.+

      42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane imigezi y’amazi,

      Ni ko ubugingo bwanjye na bwo bukwifuza cyane Mana!+

       2 Koko rero, ubugingo bwanjye bufitiye Imana inyota,+ bufitiye Imana nzima+ inyota.

      Nzaza ryari ngo mboneke imbere y’Imana?+

       3 Amarira yanjye ni yo yabaye ibyokurya byanjye ku manywa na nijoro.+

      Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+

       4 Ibi nzajya mbyibuka maze ubugingo bwanjye bushegeshwe n’ibyiyumvo biniganiramo.+

      Najyaga njyana n’imbaga y’abantu,

      Nkagenda buhoro buhoro mbarangaje imbere, tukajya mu nzu y’Imana+

      Turangurura ijwi ry’ibyishimo no gushimira Imana,+

      Ijwi ry’imbaga y’abantu bari mu birori.+

       5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+

      Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+

      Tegereza Imana.+

      Nzongera nyisingize kuko ari yo impa agakiza gakomeye.+

       6 Mana yanjye, ubugingo bwanjye burihebye.+

      Ni yo mpamvu nkwibuka,+

      Ndi mu gihugu cya Yorodani no mu mpinga za Herumoni,+

      Nkakwibuka ndi kuri wa musozi muto.+

       7 Imuhengeri hahamagara imuhengeri handi

      Iyo humvise amazi yawe adudubiza.

      Imivumba yawe n’imiraba yawe yose+

      Yarandengeye.+

       8 Ku manywa Yehova azategeka ineza ye yuje urukundo inzeho,+

      Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye;+

      Nzasenga Imana y’ubuzima bwanjye.+

       9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye+ nti

      “Kuki wanyibagiwe?+

      Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+

      10 Abandwanya barantutse cyane+ ku buryo numva amagufwa yanjye ameze nk’ajanjaguritse.

      Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+

      11 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+

      Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+

      Tegereza Imana.+

      Nzongera nyisingize kuko ari Imana yanjye impa agakiza gakomeye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze