-
Zab. 42:Amagambo abanza-11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili ya bene Kora.+
42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane imigezi y’amazi,
Ni ko ubugingo bwanjye na bwo bukwifuza cyane Mana!+
2 Koko rero, ubugingo bwanjye bufitiye Imana inyota,+ bufitiye Imana nzima+ inyota.
Nzaza ryari ngo mboneke imbere y’Imana?+
3 Amarira yanjye ni yo yabaye ibyokurya byanjye ku manywa na nijoro.+
Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+
4 Ibi nzajya mbyibuka maze ubugingo bwanjye bushegeshwe n’ibyiyumvo biniganiramo.+
Najyaga njyana n’imbaga y’abantu,
Nkagenda buhoro buhoro mbarangaje imbere, tukajya mu nzu y’Imana+
Turangurura ijwi ry’ibyishimo no gushimira Imana,+
Ijwi ry’imbaga y’abantu bari mu birori.+
5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+
Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+
Tegereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo impa agakiza gakomeye.+
6 Mana yanjye, ubugingo bwanjye burihebye.+
Ni yo mpamvu nkwibuka,+
Ndi mu gihugu cya Yorodani no mu mpinga za Herumoni,+
Nkakwibuka ndi kuri wa musozi muto.+
7 Imuhengeri hahamagara imuhengeri handi
Iyo humvise amazi yawe adudubiza.
Imivumba yawe n’imiraba yawe yose+
Yarandengeye.+
8 Ku manywa Yehova azategeka ineza ye yuje urukundo inzeho,+
Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye;+
Nzasenga Imana y’ubuzima bwanjye.+
9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye+ nti
“Kuki wanyibagiwe?+
Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+
-
-
Zab. 44:Amagambo abanza-26Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi.
Zaburi ya bene Kora.+ Masikili.
44 Mana, twarabyiyumviye n’amatwi yacu.
Ba sogokuruza batubwiye+
Ibyo wakoze mu gihe cyabo,+
Mu bihe bya kera.+
2 Wirukanye amahanga+ uyirukanishije ukuboko kwawe,
Maze aho yari atuye uhatuza ubwoko bwawe.+
Wamenaguye amahanga urayirukana.+
3 Kuko inkota yabo atari yo yatumye bigarurira igihugu,+
Kandi ukuboko kwabo si ko kwabahesheje agakiza.+
Ahubwo bagaheshejwe n’ukuboko kwawe kw’iburyo+ hamwe n’imbaraga zawe n’urumuri rwo mu maso hawe,
Kuko wabishimiye.+
-
-
Zab. 49:Amagambo abanza-20Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi.
Indirimbo ya bene Kora.+
49 Mwa bantu bo mu mahanga mwese mwe, nimwumve;
Mwa bantu b’iki gihe mwese mwe, nimutege amatwi,+
3 Akanwa kanjye karavuga amagambo y’ubwenge,+
Kandi ibyo umutima wanjye utekereza ni ibintu by’ubuhanga.+
8 (Ikiguzi cy’incungu y’ubugingo bw’umuntu ni icy’agaciro kenshi cyane,+
Ku buryo kitatanzwe kugeza ibihe bitarondoreka)
9 Kugira ngo akomeze kubaho iteka ryose ntabone rwa rwobo.+
10 Kuko abona ko abanyabwenge na bo bapfa,+
Umupfapfa n’utagira ubwenge bose bararimbuka,+
Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+
11 Icyo imitima yabo yifuza, ni uko amazu yabo yagumaho kugeza ibihe bitarondoreka,+
Amahema yabo agahoraho uko ibihe biha ibindi.+
Amasambu yabo bayitiriye amazina yabo.+
12 Nyamara umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba afite icyubahiro, ntakomeza gutura iteka;+
Koko rero, ameze nk’inyamaswa zishwe.+
Rukabajyana mu mva+ bameze nk’intama zishorewe;
Kandi mu gitondo abakiranutsi barabategeka.+
Imibiri yabo izasaza ishireho;+
Buri wese azajya mu mva aho gushyirwa hejuru.+
-