2 Yari afite umuhungu witwaga Sawuli,+ akaba umusore mwiza cyane. Nta we bari bahwanyije uburanga mu Bisirayeli, kandi mu gihagararo, umuremure muri bose yamugeraga ku rutugu.+
11 Nuko abari bamuzi bose bamubonye ari kumwe n’abahanuzi, ahanura, barabazanya bati “byagendekeye bite umuhungu wa Kishi? Mbese Sawuli na we ni umuhanuzi?”+
47 Sawuli ategeka Isirayeli yose,+ agaba ibitero ku banzi be bose bari bamukikije, atera Abamowabu,+ atera Abamoni,+ atera Abedomu,+ atera abami b’i Soba,+ atera n’Abafilisitiya.+ Aho yagabaga igitero hose yarabahanaga.+
23 kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji na terafimu.+ Kubera ko wanze ijambo rya Yehova,+ na we yanze ko ukomeza kuba umwami.”+