17 Abagore baturanye+ na we bita uwo mwana izina bagira bati “Nawomi yabyaye umuhungu.” Nuko bamwita Obedi.+ Ni we wabyaye Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.
3 Nuko abakuru+ b’Abisirayeli bose basanga Umwami Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano+ imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta+ kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli.+