8 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati “hari undi mugabo watubariza Yehova;+ ariko jye ndamwanga+ kuko atajya ampanurira ibyiza, ahubwo ampanurira ibibi.+ Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Icyakora Yehoshafati aravuga ati “umwami ntakavuge ijambo nk’iryo.”+